Jeremiah 20:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Uhoraho, uri kumwe nanjye nk'umurwanyi udatsimburwa, bityo abantoteza bazagwe be kwegura umutwe. Bazakorwa n'ikimwaro kubera ko batsinzwe, ikimwaro kitazigera cyibagirana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Cyakora Uhoraho ari kumwe nanjye, ak’intwari idahangarwa; abanzi banjye ni bo bagiye kudandabirana, batsindwe. Bazakorwa n’ikimwaro cy’uko batsinzwe; bazahorane ikimwaro iteka, ubutazabyibagirwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk'intwari iteye ubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane kuko batagenje nk'abafite ubwenge, kandi bazakorwa n'isoni zitazibagirana iteka ryose.