Jeremiah 20:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero Uhoraho aravuga ati: “Ngiye gukora ku buryo wowe ubwawe witera ubwoba, ukabutera n'incuti zawe zose. Uzirebera wowe ubwawe uko abanzi bazicisha izo ncuti zawe inkota. Abayuda nzabagabiza umwami w'i Babiloni, azabajyana ho iminyago i Babiloni abicishe inkota.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, Uhoraho avuze atya: Wowe n’incuti zawe zose, kuva ubu ngiye kubahindura ibishushungwe; bazarimburwa n’inkota y’abanzi babo, naho wowe uzabibere umuhamya! Abantu ba Yuda, nzabagabiza umwami w’i Babiloni, abajyane bunyago cyangwa abicishe inkota.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutuma uba witeye ubwoba hamwe n'incuti zawe zose, na bo bazagushwa n'inkota z'ababisha babo, kandi amaso yawe azaba abireba. I Buyuda hose nzahagabiza umwami w'i Babuloni, na we azabajyana i Babuloni ari imbohe, ahabicishirize inkota.