Jeremiah 20:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho wowe Pashehuri n'abo mu rugo rwawe bose, muzajyanwa ho iminyago i Babiloni. Aho ni ho uzagwa uhahambwe wowe na za ncuti zawe wajyaga uhanurira ibinyoma.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho wowe Pashuri, n’ababa mu rugo rwawe bose, muzajyanwa muri imbohe; ujye i Babiloni, abe ari ho uzapfira. Ni ho uzahambwa, wowe n’incuti zawe zose wahanuriye ibinyoma.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nawe Pashuri n'ab'inzu yawe bose muzagenda muri imbohe, uzajya i Babuloni kandi ni ho uzagwa, ni ho uzahambwa wowe n'incuti zawe zose, izo wajyaga uhanurira ibinyoma.’ ”