Jeremiah 20:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe cyose ngomba kuvuga mba ntaka, ndataka nkamagana ubugome n'ubwicanyi. Uhoraho, ubutumwa bwawe butuma mpora ntukwa, koko butuma mba ruvumwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe cyose ngize ngo ndavuze, ngomba kurangurura ijwi, nkamagana ububisha n’ubusahuzi. Ijambo ry’Uhoraho ryambereye impamvu yo gutukwa no kunnyegwa umunsi wose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko iyo mvuze hose mba ntaka gusa, nkarangurura mvuga iby'urugomo n'ibyo kurimbuka, kuko ijambo ry'Uwiteka rimbayeho igitutsi no gushinyagurirwa bukarinda bwira.