Jeremiah 20:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo mvuze nti: “Sinongera kubutangaza, sinzongera kubuvuga mu izina rye”, bungurumanamo nk'umuriro utwika ukanshegesha, ngerageza kwiyumanganya simbishobore.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo nkibwira nti «Sinzongera kumucisha mu ijwi kandi sinzasubira kuvuga mu izina rye», ariko mu mutima wanjye risa n’umuriro utwika uvumbitse mu magufa yanjye; nkagerageza kwipfukirana, ariko simbishobore.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi iyo mvuze nti “Sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye”, mu mutima wanjye hamera nk'aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike.