Jeremiah 21:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero ngiye kuzibukira uyu mujyi, nywugirire nabi aho kuwugirira neza. Nzawugabiza umwami wa Babiloniya awutwike.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni koko, ubu ngiye guhindukirana uyu mugi, nywugirire nabi aho kuwugirira neza — uwo ni Uhoraho ubivuze — uzagabizwe umwami w’i Babiloni, awutwike.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko mpoza amaso kuri uyu murwa kugira ngo nywugirire nabi, sinawugirira neza. Uzagabizwa umwami w'i Babuloni, na we azawutwika.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.