Jeremiah 21:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
nimwumve mwebwe mukomoka kuri Dawidi, Uhoraho aravuze ati: “Nimujye muca imanza zitabera uko bukeye, mujye mukura ukandamizwa ku ngoyi y'umukandamiza, ni bwo uburakari bwanjye butazagurumana nk'umuriro utazima, bwagurumana bitewe n'ibikorwa byanyu bibi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muryango wa Dawudi, Uhoraho avuze atya: Buri gitondo mujye muca imanza zitabera, uryamirwa mumukize ingoyi y’umurenganya! Naho ubundi uburakari bwanjye buzagurumana nk’umuriro, utwike ku buryo nta n’umwe ushobora kuwuzimya kubera ibikorwa byanyu byuzuye ubugome.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Wa nzu ya Dawidi we, uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Mujye muca imanza zitabera mu gitondo, kandi abanyazwe ibyabo mubakize amaboko y'uburenganije, kugira ngo uburakari bwanjye butaza bugurumana nk'umuriro, bugatwika ntihagire ubasha kubuzimya, mbahoye ibyaha by'imirimo yanyu mukora.