Jeremiah 21:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni jye ubwanjye uzabarwanya nkoresheje imbaraga n'ubushobozi byanjye. Nzabikorana uburakari bwanjye bukaze kandi bugurumana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni jye ubwanjye uzabarwanya nkoresheje imbaraga n’umurego by’ukuboko kwanjye, mbigirane uburakari, umujinya n’impirita nyinshi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi jye ubwanjye nzabarwanisha ukuboko kurambuye, ukuboko gukomeye ndetse mfite uburakari n'umujinya, umujinya ukaze.