Jeremiah 21:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma y'ibyo nzatanga Sedekiya umwami w'u Buyuda n'abagaragu be n'abantu bose, kimwe n'abazaba bararokotse icyorezo cy'inkota n'inzara, mbagabize Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Nzabagabiza abanzi babo n'abashaka kubavutsa ubuzima, bazabatsembe nta mpuhwe cyangwa imbabazi.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’ibyo — uwo ni Uhoraho ubivuze — Sedekiya umwami wa Yuda, abagaragu be n’abantu bose bo muri uyu mugi bazaba bararokotse icyo cyorezo, inkota n’inzara; nzabegurira mu biganza by’umwami w’i Babiloni, iby’abanzi babo n’iby’abandi bose babahigira; bazabarimbura bashirire ku icumu, nta kubagirira impuhwe cyangwa imbabazi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi hanyuma y'ibyo, ni ko Uwiteka avuga, Sedekiya umwami w'u Buyuda n'abagaragu be na rubanda, ndetse n'abasigaye muri uyu murwa bose barokotse icyo cyorezo n'inkota n'inzara, nzabagabiza Nebukadinezari umwami w'i Babuloni n'ababisha babo n'abahiga ubugingo bwabo kandi azabicisha inkota. Ntazabareka cyangwa abagirire ibambe, haba no kubagirira imbabazi.’