Jeremiah 22:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero wubakishije amasederi. Mbese ibyo bituma uba umwami uruta abandi? So yari afite ibyokurya n'ibyokunywa, yakoresheje ukuri n'ubutabera, bityo yaguwe neza muri byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Urakeka ko kwitandukanya n’abandi usakaza amasederi, ari byo bizatuma ubwami bwawe bukomera? So yararyaga, akanywa, ariko agaharanira ubutabera n’ubutungane, kandi byaramuhiriye!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko se kwihatira kubakisha imyerezi, ni byo byatuma uba umwami? Mbese so ntiyaryaga kandi akanywa, agaca imanza zitabera kandi zikiranuka? Icyo gihe yari aguwe neza.