Jeremiah 22:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
nimukurikize ubutungane n'ubutabera, mukure urengana ku ngoyi y'umukandamiza. Ntimukagirire nabi umunyamahanga n'impfubyi n'umupfakazi, aha hantu ntimukahamenere amaraso y'intungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho aravuze ngo: Nimuharanire ubutabera n’ubutungane, uryamirwa mumukize ingoyi y’umurenganya, ntimukagire uwo mukandamiza cyangwa ngo mugirire nabi umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi; muzirinde kumena aha hantu amaraso y’indacumura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, abanyazwe ibyabo mubakize ukuboko k'ūrenganya, kandi ntimukagire ikibi cyangwa urugomo mugirira umushyitsi cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi, hano ntimukahavushirize amaraso atariho urubanza.