Jeremiah 22:30 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Nimwandike uyu muntu nk'aho ari incike. Ni umuntu utagira amahoro mu mibereho ye, nta n'umwe umukomokaho uzicara ku ntebe ya cyami ya Dawidi, nta n'umwe uzayobora u Buyuda.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho aravuze ngo «Muzandike kuri uwo muntu, muti ’Ni incike, ni umuntu utagize icyo yimarira mu buzima bwe.’ Mu bana be, nta n’umwe uzicara ku ntebe ya Dawudi, ngo aganze ku butegetsi muri Yuda.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimwandike uyu muntu ko ari incike, ko ari umuntu utazahirwa akiriho, kuko ari nta wo mu rubyaro rwe uzahirwa ngo abe ku ngoma ya Dawidi, kandi ategeke u Buyuda.”