Jeremiah 22:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko rero nimukurikiza aya mabwiriza, ntihazabura abami basimburana ku ntebe ya Dawidi, bazanyura mu marembo y'iyi ngoro bari mu magare y'intambara no ku mafarasi, bashagawe n'ibyegera byabo n'abantu babo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero nimugenza mutyo, muri aya marembo hazakimbagira abami baganje ku ntebe ya Yuda, bari ku magari y’intambara n’amafarasi, bashagawe n’abagaragu babo n’imbaga yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko nimugenza neza mutyo, abami bazaba bari ku ngoma ya Dawidi bazaca mu marembo y'uru rugo bagendera ku magare y'intambara no ku mafarashi, umwami n'abagaragu be n'abantu be.