Jeremiah 23:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore igihugu cyuzuyemo abasambanyi, igihugu kiri mu cyunamo kubera umuvumo, inzuri zacyo zumagaye. Abantu bashishikariye ibibi, imbaraga zabo bazikoresha mu bidatunganye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu gihugu, bose ni abasambanyi; igihugu cyose kiri mu cyunamo, kandi cyuzuye imivumo; none inzuri zo mu butayu zagwengeye; nta kindi kibashishikaje uretse ikibi, n’umwete wo gusenya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko igihugu cyuzuye abasambanyi umuvumo uhateye kuboroga, urwuri rwo mu butayu rurumye. Imigenzereze yabo ni mibi, kandi imbaraga zabo si izo gukiranuka kuko umuhanuzi n'umutambyi banduye.