Jeremiah 23:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Inzira banyuramo zirimo ubunyereri n'umwijima, bazawusunikirwamo bagwirirane. Igihe cyo kubahana nikigera nzabateza ibyago.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, inzira yabo izazamo ubunyereri, bazimirire mu mwijima, maze bahagwe. Umwaka wo kubiryozwa nugera, nzabaterereza amakuba — uwo ni Uhoraho ubivuze!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma inzira yabo izababera nk'ubunyereri mu mwijima, bazayisunikirwamo bagwe, kuko nzabateza ibyago mu mwaka bazagendererwamo. Ni ko Uwiteka avuga.