Jeremiah 23:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nabonye n'ikindi giteye ubwoba mu bahanuzi b'i Yeruzalemu, barasambana kandi bakabeshya, bashyigikira inkozi z'ibibi, nta n'umwe uzibukira ubugome bwe. Mbona bose bameze nk'abantu b'i Sodoma, abaturage baho ni nk'ab'i Gomora.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko mu bahanuzi b’i Yeruzalemu, ho nahabonye amahano arushijeho: bohotse mu busambanyi, batsimbarara ku kinyoma kandi bashyigikira abagizi ba nabi, ku buryo nta n’umwe ushobora kuzibukira ubugome bwe. Bose bambereye nk’abantu ba Sodoma, abaturage ba Yeruzalemu bameze nk’ab’i Gomora.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
No ku bahanuzi b'i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana, barasambana, bagendera mu binyoma kandi bakomeza amaboko y'inkozi z'ibibi, kugira ngo hatagira uva mu byaha bye. Bose bambereye nk'i Sodomu, n'abahatuye nk'i Gomora.