Jeremiah 23:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero ku byerekeye abo bashumba bayobora abantu banjye, jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli ndavuze nti: ‘Mwatereranye abantu banjye murabatatanya, ntabwo mwabitayeho. Ngiye kubahagurukira mbahanire ibibi mwakoze.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya ku bashumba baragiye umuryango wanjye: Ni mwebwe mwatereranye ubushyo bwanjye, murabutatanya, ntimwabwitaho. Nyamara ariko jyewe — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye kubahagurukira, mbahanire ubugome bwanyu!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga igaya abungeri baragira ubwoko bwanjye itya iti “Mwatatanije umukumbi w'abantu banjye, murabirukana kandi ntimwabasūraga, dore ngiye kubitura ibibi by'ibyo mwakoze. Ni ko Uwiteka avuga.