Jeremiah 23:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzahana abo bahanuzi bayobya abantu banjye, babahanurira ibonekerwa ryabo ry'amahomvu n'ibinyoma. Sinabatumye kandi nta cyo nabategetse, abo bantu nta cyo bamariye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngiye guhagurukira abahanuzi barota inzozi zoshya — uwo ni Uhoraho ubivuze — bakazirotora, maze ibinyoma byabo n’amahomvu yabo akayobya umuryango wanjye. Jyewe sinabohereje kandi sinigeze ngira icyo mbasaba, nta cyo bamariye uriya muryango. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore mpagurukiye abahanura iby'inzozi by'ibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, bakabyamamaza kandi bakayobesha ubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo k'ubusa. Nyamara sinabatumye, sinabategetse kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko. Ni ko Uwiteka avuga.