Jeremiah 23:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera nzatoranye umwami w'intungane, nzamutoranya mu bakomoka kuri Dawidi. Uwo mwami azakorana ubwenge, azayoborana igihugu ubutabera n'ubutungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Dore iminsi izaza, ubwo nzumburira Dawidi Ishami rikiranuka, azima abe umwami kandi akorane ubwenge, azasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.