Jeremiah 24:5 — Compare Translations

2 translations compared side by side

Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Uko umuntu abona izi mbuto nziza z’umutini, ni na ko ndebana umutima ukeye abantu ba Yuda bajyanywe bunyago, nkaba narabirukanye aha hantu nkabajyana mu gihugu cy’Abakalideya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo ‘Uko umenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe z'u Buyuda, izo nakuye aha nkazijyana mu gihugu cy'Abakaludaya, kugira ngo nzigirire neza.