Jeremiah 24:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzabateza ibyago ku buryo amahanga yose yo ku isi azashya ubwoba. Bazahinduka urw'amenyo babe iciro ry'imigani, bazaba ba ruvumwa ahantu hose nzabatatanyiriza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzabagirira ibya mfura mbi, mbatangeho urugero ruzakangaranya ingoma zose zo ku isi. Ahantu hose nzabatatanyiriza, bazaba iciro ry’imigani n’urw’amenyo, babatuke kandi babahindure ruvumwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzabatanga kugira ngo bateraganwe mu bihugu byose byo mu isi, bakozwe isoni kandi babe iciro ry'umugani, batukwe aho nzabirukanira hose kandi bahavumirwe.