Jeremiah 25:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Uhoraho arakomeza ati: ‘Iyo myaka mirongo irindwi nishira, nzahana umwami wa Babiloniya n'abantu be mbahōra ibicumuro byabo. Nzarimbura icyo gihugu cyabo gihinduke umusaka iteka ryose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko, iyo myaka mirongo irindwi nishira, nzahagurukira umwami w’i Babiloni n’iri hanga kubera ibyaha byabo — uwo ni Uhoraho ubivuze — ndetse n’igihugu cy’Abakalideya na cyo, nzagihindure itongo ubuziraherezo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Imyaka mirongo irindwi nishira nzahana umwami w'i Babuloni, n'ubwo bwoko n'igihugu cy'Abakaludaya, ni ko Uwiteka avuga, mbahora ibyaha byabo. Nzahagira amatongo iteka ryose.