Jeremiah 25:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Hashize imyaka makumyabiri n'itatu, uhereye mu mwaka wa cumi n'itatu w'ingoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda kugeza ubu, Uhoraho yampaye ubutumwa. Sinahwemye kububagezaho nyamara ntimwabwitayeho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Kuva mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yoziya mwene Amoni, umwami wa Yuda, kugeza aya magingo, ni ukuvuga igihe cy’imyaka makumyabiri n’itatu, nashyikirijwe ijambo ry’Uhoraho nanjye ndibabwira ubutitsa, ariko mwe ntimwanyumva.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uhereye ku mwaka wa cumi n'itatu wa Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda ukageza none, maze imyaka makumyabiri n'itatu ijambo ry'Uwiteka rinzaho nkavugana namwe, nkazinduka kare nkababwira ariko ntimwumva.