Jeremiah 25:30 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arambwira ati: “Wowe Yeremiya ubahanurire aya magambo uti: ‘Uhoraho azatontomera mu ijuru, azarangururira aho mu Ngoro ye nziranenge, azatontomera abantu be, aziyamirira nk'abenga imizabibu, azarangurura ijwi yamagane abatuye isi bose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nawe rero, uzababwira aya magambo yose abahanura, ugira uti «Uhoraho ararakaye cyane, aho ari mu Ngoro ye ntagatifu aranguruye ijwi. Ararakaye, ni koko arakariye igihugu cye, aravugiriza akamu abaturage bose b’isi, nk’ak’abenga imizabibu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko ubahanurire aya magambo yose kandi ubabwire uti ‘Uwiteka azatontoma ari hejuru, arangurure ijwi rye ari mu buturo bwe bwera. Azatontomera cyane umukumbi we, azatera hejuru nk'abenga aburire abatuye mu isi bose.