Jeremiah 25:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwa bayobozi mwe, nimurire muboroge, yemwe bashumba b'abantu banjye, nimwigaragure mu mukungugu. Koko igihe cyanyu cyo kwicwa kirageze, muzatatanywa mumere nk'ikibindi cy'agaciro kijanjaguritse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bashumba, nimuboroge kandi mutabaze! Nimwikurunge hasi, mwebwe batware b’ubushyo, kuko igihe cyanyu cyo kwicwa cyageze, muzabagwa ak’ibisekurume by’intama.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimuboroge, bungeri mwe mutake, mwigaragure mu ivu yemwe batahira b'umukumbi, kuko iminsi y'icyorezo isohoye nkabamenagura, kandi muzagwa nk'ikibumbano cyiza kijanjaguritse.