Jeremiah 25:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ngiye kubateza abantu bose bo mu majyaruguru, mbateze umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, maze mbagabize iki gihugu n'abagituye, mbagabize n'amahanga yose agikikije. Nzabatsemba mbahindure igiterashozi n'iciro ry'imigani, maze igihugu kibe amatongo iteka ryose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ngiye gukoranya imiryango yose yo mu majyaruguru — uwo ni Uhoraho ubivuzempuruze umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, maze mbagabize iki gihugu n’abagituye, hamwe n’amahanga yose agikikije. Nzabatsemba ubudasubirwaho; iwabo hazahinduka ahantu hateye ubwoba; mbese hazabe itongo ubuziraherezo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
dore ngiye kohereza imiryango yose y'ikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu n'abagituyemo, n'ayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n'igitutsi n'imisaka y'iteka.