Jeremiah 26:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatambyi n'abahanuzi babwira abayobozi na rubanda rwose bati: “Uyu muntu akwiye gupfa, kuko yahanuriye nabi uyu mujyi nk'uko namwe mwabyiyumviye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaherezabitambo n’abahanuzi ni ko kubwira abatware n’umuryango wose, bati «Uyu muntu akwiye igihano cyo gupfa! Yavugiye kuri uyu mugi amagambo namwe ubwanyu mwiyumviye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abatambyi n'abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nk'uko mwabyiyumviye n'amatwi yanyu.”