Jeremiah 26:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero nimuhindure imigenzereze yanyu n'ibikorwa byanyu, bityo Uhoraho azisubiraho ye kubateza ibyago yari yagambiriye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko guhera ubu, nimuvugurura imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, mukumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, Uhoraho azareka amakuba yari yariyemeje kubateza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Noneho nimutunganye inzira zanyu n'imirimo yanyu, kandi mwumvire ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu, na we Uwiteka azareka ikibi yabavuzeho.