Jeremiah 26:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Hagarara mu rugo rw'Ingoro yanjye, maze ubwire aya magambo abantu bose baturutse mu mijyi y'u Buyuda, baje gusengera muri iyi Ngoro. Ubabwire ibyo nagutegetse byose ntugire ijambo na rimwe usiga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Uhoraho avuze atya: Hagarara ku kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abaturage bose b’imigi ya Yuda baza gusenga bapfukamye mu Ngoro y’Uhoraho, ubatongere amagambo yose ngutegetse kuvuga, nta na rimwe usize.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Genda uhagarare mu rugo rw'inzu y'Uwiteka, maze ubwire ab'imidugudu y'u Buyuda yose bazanywe no gusengera mu nzu y'Uwiteka, ubabwire amagambo yose nagutegetse kubabwira, ntugire ijambo usiga na rimwe.