Jeremiah 26:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Yoyakimu n'ingabo ze zose n'ibyegera bye bumvise ibyo Uriya yavuze, bashaka kumwica. Nyamara Uriya abyumvise agira ubwoba ahungira mu Misiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nuko umwami Yoyakimu, abasirikare be, n’abatware be babyumvise, bashaka kumwica. Uriyahu abimenye agira ubwoba, ahungira mu Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami Yehoyakimu n'intwari ze zose n'ibikomangoma byose bumvise amagambo ye, umwami aherako ashaka kumwica. Ariko Uriya abyumvise agira ubwoba arahunga, ajya muri Egiputa.