Jeremiah 27:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuki wowe n'abantu bawe mwakwicwa n'intambara n'inzara n'icyorezo, nk'uko Uhoraho yabigambiriye ku gihugu cyose kizanga kuyoboka umwami wa Babiloniya?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni kuki wakwemera gupfa, wowe n’umuryango wawe, mukarimburwa n’inkota, inzara n’icyorezo nk’uko Uhoraho yabyemeje ku gihugu kizanga kuyoboka umwami w’i Babiloni?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuki mwapfa wowe n'ubwoko bwawe, muzize inkota n'inzara n'icyorezo, nk'uko Uwiteka yabivuze ku bwoko bwanga gukorera umwami w'i Babuloni?