Jeremiah 27:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: ‘Ntabwo nigeze mbatuma. Ibyo bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma, bityo nzabamenesha maze murimbuke, mwebwe n'abahanuzi babahanurira ibinyoma.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sinigeze mbohereza — uwo ni Uhoraho ubivuze — kandi ibyo bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma; ni yo mpamvu nzabatatanya, mukarimbuka, mwebwe n’abahanuzi babahanurira.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi ntabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye kugira ngo mbirukane, ngo mupfe mwe n'abahanuzi babahanurira.” Ni ko Uwiteka avuga.