Jeremiah 27:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma nabwiye abatambyi n'abantu bose nti: “Uhoraho aravuze ati: ‘Ntimutege amatwi abahanuzi babahanurira ngo ibikoresho byo mu Ngoro byajyanywe i Babiloni bizagarurwa vuba. Ibyo babahanurira ni ibinyoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaherezabitambo n’uwo muryango wose, ndababwiye nti «Uhoraho avuze atya: Nimwime amatwi abahanuzi babahanurira ngo ibikoresho by’Ingoro y’Uhoraho biri i Babiloni bizahita bigarurwa bidatinze. Ibyo babahanurira ni ibinyoma;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nabwiye abatambyi n'ubu bwoko bwose nti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Ntimukumvire amagambo y'abahanuzi babahanurira bati ‘Dore ibyakoreshwaga byo mu nzu y'Uwiteka bigiye kugarurwa vuba bivanwa i Babuloni’, kuko babahanurira ibinyoma.