Jeremiah 28:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu kwezi kwa gatanu k'umwaka wa kane Sedekiya umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, muri uwo mwaka ni bwo umuhanuzi Hananiya mwene Azuri ukomoka i Gibeyoni yabwiriye Yeremiya mu Ngoro y'Uhoraho, imbere y'abatambyi na rubanda rwose ati:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri uwo mwaka, Sedekiya, umwami wa Yuda, amaze kwima, ubwo hari mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane, nuko umuhanuzi Hananiya mwene Azuru ukomoka i Gibewoni ambwirira mu Ngoro y’Uhoraho, mu maso y’abaherezabitambo na rubanda bose, ati
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mu mwaka Sedekiya umwami w'u Buyuda agitangira kwima, mu kwezi kwa gatanu k'umwaka wa kane, Hananiya mwene Azuri umuhanuzi wahoze i Gibeyoni ambwirira mu nzu y'Uwiteka, imbere y'abatambyi na rubanda rwose ati