Jeremiah 28:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Maze Hananiya avugira imbere ya rubanda ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Nguko uko nzakuraho agahato Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yakoresheje amahanga yose mu myaka ibiri.’ ” Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze avugira imbere ya rubanda rwose, ati «Uhoraho avuze atya: imyaka ibiri nishira, uko bukeye, ni uko nzaca uburetwa bwa Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, nkabuvana ku ijosi ry’amahanga yose.» Nuko Yeremiya aragenda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Hananiya avugira imbere ya rubanda rwose ati “Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Imyaka ibiri nishira, uko ni ko nzavuna uburetwa bwa Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, nkabukura ku ijosi ry'ayo mahanga yose.’ ” Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.