Jeremiah 28:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuga: nzashyira ku bitugu by'aya mahanga yose umuzigo w'ibyuma, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Koko bazamukorera. Nzamuha gutegeka n'inyamaswa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ingoyi y’icyuma ni yo nzabohesha amahanga yose kugira ngo agaragire Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni; azamukorera, ndetse n’inyamaswa zo mu ishyamba ndazimweguriye.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko uko ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nshyize imbago y'icyuma mu majosi y'ayo mahanga yose, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami w'i Babuloni. Azamukorera kandi muhaye n'inyamaswa zo mu ishyamba.’ ”