Jeremiah 28:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzagarura kandi Yoyakini mwene Yoyakimu umwami w'u Buyuda, hamwe n'Abayuda bose bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya. Koko rero nzakuraho agahato k'umwami wa Babiloniya.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi nzagarura aha hantu, Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, hamwe n’abantu ba Yuda bose bajyanywe bunyago i Babiloni, kuko nyine nzaca uburetwa bw’umwami w’i Babiloni. Uwo ni Uhoraho ubivuze!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w'u Buyuda, n'imbohe zose z'u Buyuda zajyanywe i Babuloni nzabagarura aha, kuko nzaca uburetwa bw'umwami w'i Babuloni.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.