Jeremiah 29:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzi imigambi mbafitiye. Ni imigambi ibazanira amahoro si ibakururira ibyago, ahubwo ni imigambi ibaha amizero y'igihe kizaza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jyewe nzi imigambi nabagiriye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ni imigambi y’amahoro itari iy’amakuba: nzabaha kugera ku bihe bizaza no kwizera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w'ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.