Jeremiah 29:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara nimwumve ibyo Uhoraho avuga byerekeye umwami wicaye ku ntebe ya Dawidi, no ku byerekeye abaturage bose b'i Yeruzalemu, ari bo bavandimwe banyu batajyanywe ho iminyago hamwe namwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni koko, dore ibyo Uhoraho abwiye umwami wicaye ku ntebe ya Dawudi, n’abantu bose bagituye muri wa mugi, ari bo bavandimwe banyu batajyanywe bunyago hamwe namwe:
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
uku ni ko Uwiteka avuga iby'umwami wimye ingoma ya Dawidi, n'iby'abantu bose batuye muri uyu murwa, bene wanyu batajyanywe hamwe namwe muri imbohe.