Jeremiah 29:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzabakurikirana mbatsembeshe inkota n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo ibihugu byose byo ku isi bizabareba bigatinya. Bazabahindura urw'amenyo kubera ko nzabagira ibivume n'iciro ry'imigani mu mahanga yose nzabatatanyirizamo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzabakurikirana n’inkota, inzara n’icyorezo, mbagire urugero rw’abavumwe bose bo ku isi; nzabahindura itongo riteye ubwoba. Mu mahanga yose nzabatatanyirizamo bazahinduka iciro ry’imigani,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nzabahigisha inkota n'inzara n'icyorezo, nzabatanga kugira ngo babateragane mu bihugu byose byo mu isi, babe ibivume n'ibitangarirwa, n'ibyimyozwa n'ibiteye isoni mu mahanga yose nzaba mbatatanirijemo,