Jeremiah 29:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimushake abagore mubyare abahungu n'abakobwa, nimushyingire abahungu banyu n'abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n'abakobwa. Nimwororoke ntimuzagabanuke.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nimushake abagore mubyare abahungu n’abakobwa, mushyingire abasore n’inkumi zanyu na bo bunguke abahungu n’abakobwa. Aho muri mwororoke, ntimukagabanuke bibaho!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mwishakire abagore mubyare abahungu n'abakobwa, kandi mushyingire abahungu banyu n'abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n'abakobwa, mubone kuhagwirira mwe kuzatuba.