Jeremiah 3:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Mbese umugabo yirukanye umugore we akishakira undi mugabo, amushatse umugabo we wa mbere yamucyura? Ntibyashoboka byaba ari uguhumanya igihugu. Nyamara mwe Abisiraheli mwagize incuti nyinshi, none murashaka kungarukira!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Iyo umugabo asenze umugore we bagatandukana, nyuma uwo mugore agashaka undi mugabo, bakongera kubana se? Ubwo se uwo mugore ntaba yarahumanye burundu? Wowe rero wasambanye n’abagabo batagira ingano, none ngo urangarukiye! Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Baravuga bati ‘Umugabo nasenda umugore we, yamara gutana na we akendwa n'undi mugabo, mbese yakongera gusubirana na we? Igihugu cyakorwamo bene ibyo ntikiba cyandujwe rwose?’ Ariko weho wasambanye n'abakunzi bawe benshi, nyamara jyeweho uzangarukire. Ni ko Uwiteka avuga.