Jeremiah 3:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None genda ujye mu majyaruguru ubabwire uti: ‘Mwa Bisiraheli b'abahakanyi mwe nimungarukire, ndi umunyambabazi sinzabarakarira, sinzakomeza kubarakarira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Genda rero ugana mu majyaruguru, maze urangurure ijwi, ugira uti ’Israheli wanyihakanye, ngarukira, sinzongera kukurakarira. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Jyewe ndi umudahemuka; kandi inzika yanjye ntimara igihe. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Genda wamamaze aya magambo aherekera ikasikazi uvuge uti ‘Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli.’ Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka.