Jeremiah 3:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimwemere gusa ibicumuro byanyu, nimwemere ko mwagomeye Uhoraho Imana yanyu. Mwayobotse imana z'amahanga, mwazisengeye munsi ya buri giti gitoshye, ntimwanyumviye.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Gusa, emera icyaha cyawe: wemere ko witeruye kuri Uhoraho Imana yawe. Wabungagiye hirya no hino mu banyamahanga, mu nsi ya buri giti gitoshye, wanga kumva ijwi ryanjye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku Uwiteka Imana yawe, wayobereje inzira zawe ku mana z'abanyamahanga munsi y'igiti cyose gitoshye, kandi ntiwumviye ijwi ryanjye. Ni ko Uwiteka avuga.