Jeremiah 3:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Mwa Bisiraheli b'ibirara mwe, nimungarukire kuko ari jye mugabo wanyu. Nzafata umwe muri buri mujyi, mfate babiri muri buri nzu mbajyane i Siyoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Nimungarukire, mwa nyoko y’abahakanyi mwe, kuko ari jye mutware wanyu. Nzagenda mpabavana, umwe mu mugi, abandi babiri mu muryango, maze mwese mbajyane i Siyoni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nimugaruke bana basubiye inyuma mwe. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko mbabereye umugabo kandi nzabakuramo umwe mu mudugudu, na babiri mu muryango mbajyane i Siyoni.