Jeremiah 3:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yungamo ati: “Icyo gihe muzororoka mugwire mu gihugu. Abantu ntibazaba bakivuga ibyerekeye Isanduku y'Isezerano, ntizongera kwibukwa ukundi. Izava mu bitekerezo byabo, ntibazayikenera, nta n'ubwo bazirirwa bakora indi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyo gihe, nimumara kororoka, mukagwira mu gihugu — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta we uzaba akivuze ngo «Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho!» Ni koko nta we uzabutekereza, nta we uzongera kubwibuka cyangwa ngo abwiteho, nta we uzababazwa n’uko butakiriho, ndetse nta n’uzongera gukora ubundi Bushyinguro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka aravuga ati “Nuko nimumara kugwira no kuba benshi mu gihugu, muri icyo gihe ntibazongera kuvuga iby'isanduku y'isezerano y'Uwiteka, ndetse ntibazayitekereza haba no kuyibuka kandi ntibazayikumbura, ntizongera no kuremwa ukundi.