Jeremiah 3:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Nibwiraga ko nzabafata nk'abana banjye, nibwiraga ko nzabaha igihugu cyiza kuruta ibindi. Nibwiraga ko muzanyita data, bityo ntimuzongere kunyigomekaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jyewe nahoze nibwira nti «Icyampa ngo nshobore kugutandukanya n’abandi bana, nguhe igihugu gitoshye, n’umurage uhebuje andi mahanga ubwiza.» Naribwiraga nti «Muzajya munyita ’Dawe’, kandi ntimuzongera kwitandukanya nanjye ukundi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko ndavuga nti ‘Ariko ngiye kugushyira mu bana no kuguha igihugu cyiza, umwandu mwiza w'ingabo z'abanyamahanga.’ Maze nti ‘Muzanyita Data kandi ntimuzongera kunyimūra.’