Jeremiah 3:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimwubure amaso murebe mu mpinga z'imisozi, ni hehe mutakoreye ubusambanyi? Mwicaraga ku mayira mutegereje abakunzi banyu, mwategererezaga mu butayu nk'abambuzi, igihugu mwagihumanishije uburaya n'ingeso mbi byanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubura amaso urebe mu mpinga zose: aho waba utasambaniye ni he? Wahoraga mu mayira nk’Umwarabu mu butayu, utegereje abasambane bawe. Igihugu waragihumanije kubera ubuhabara n’ingeso mbi byawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uburira amaso yawe mu mpinga witegereze. Aho utagize uwo muryamana ni hehe? Wabategererezaga mu nzira nk'Umwarabu uri mu butayu, kandi wandurishije igihugu ubusambanyi bwawe n'ibyaha byawe.