Jeremiah 3:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naribwiraga nti: ‘Nibamara gukora biriya byose bazangarukira’, nyamara ntibigeze bangarukira. Ndetse n'abavandimwe babo b'Abayuda b'abahemu, ibyo byose barabibonye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nahoze nibwira ko nimara gukora ibyo byose, izangarukira, ariko ntiyigeze igaruka. Na Yuda, mwene nyina w’umugambanyi, ibyo byose yarabyiboneye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko amaze gukora ibyo byose ndibwira nti ‘Azangarukira ariko ntiyagaruka, kandi murumuna we w'umuriganya Yuda arabibona.’