Jeremiah 3:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nirukanye Abisiraheli b'abahakanyi ntandukana na bo, kubera ko banyimūye bakaba indaya. Abavandimwe babo b'Abayuda b'abahemu barabirebaga, nyamara ntibyabatera ubwoba, ahubwo biganye Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yabonye ukuntu nasenze Israheli w’umuhakanyi kubera ubusambanyi bwayo, nkayiha urwandiko rw’ubusende. Nyamara, Yuda mwene nyina w’umugambanyi ntiyatinye, na we yaragiye yiroha mu busambanyi,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko maze gusenda Isirayeli wa musubiranyuma no kumuha urwandiko rwo kumusenda muhoye ubusambanyi bwe, murumuna we w'umuriganya Yuda ntiyatinya, na we arībunza ajya gusambana.